Yafatanywe ibilo 19 by’urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima Kg 19 rwari rwinjijwe mu gihugu ruvanywe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko rwafatanywe umusore w’imyaka 19 y’amavuko, mu mudugudu wa Ruhara, akagari ka Kageshi mu murenge wa Busasamana, ahagana saa saba n’igice z’amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abasore babiri bambutse umupaka baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije inzira zitemewe, umwe muri bo ahetse igikapu, utari ufite igikapu ababonye ahita yiruka, byatumye bagira amakenga batanga amakuru, abapolisi barebye mu gikapu cy’uwo musore basangamo imifuka ibiri irimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi."

Amaze gufatwa yemeye ko urumogi bafatanywe ari ibilo 19, bari bavanye mu gihugu cy’abaturanyi, ariko ko atari urwe, ahubwo ari ikiraka cyo kurwikorera yari yahawe na mugenzi we bari bari kumwe watorotse, kandi ko atari azi aho bari barujyanye.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubizibukira bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bagashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo, aboneraho kubashishikariza gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bagakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa mugenzi we watorotse kugira ngo nawe afatwe.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo