Nyuma y’uko umwaka ushize Koffi Olomidé yahohoteye umugore w’umubyinnyi we akamukubita umugeri, uyu muhanzi yongeye guhohotera umubyinnyi we ubwo bari ku rubyiniro.
Ku itariki 22 Nyakanga 2016 nabwo Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomidé yakubitiye umubyinnyi we ku kibuga cy’indege i Nairobi. Ku itariki 30 Kamena 2017 nibwo Koffi yakoze ikindi gikorwa cyo guhohotera umubyinnyi we.
Hari mu gitaramo bakoreye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Ni igitaramo Koffi Olomidé yakoze anamurika album nshya yise ‘Nyataquance’. Ubwo igitaramo cyajyaga kurangira , umubyinnyi we byaragaraga ko yishimiwe n’abafana, batangiye kumusuhuza, banamuha amafaranga, Koffi Olomidé amuturuka inyuma amukurura imisatsi. Ni igikorwa cyagawe n’abantu benshi.
Uku niko yakuruye imisatsi y’umubyinnyi we
Yabikoze nkana?
Amashusho y’iki gitaramo, Koffi Olomidé niwe ubwe wayashyize hanze. Umunyamakuru wo muri RDCongo wavugaga kuri iki gikorwa yibazaga niba ibi Koffi yaba yabikoze ku bushake kugira ngo yongere avugweho nkuko byagenze ubwo yakubitaga umubyinnyi we muri Kenya.
Umwaka ushize ubwo yakubitaga umubyinnyi we muri Kenya, amashusho agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yahise yirukanwa muri iki gihugu ndetse n’igitaramo yagombaga gukorera i Lusaka muri Zambiya gikurwaho. Ubwo yageraga i Kinshasa muri RDCongo, Koffi Olomidé yafungiwe ibyo yakorewe muri Kenya , nyuma aza gufungurwa atanze amafaranga.
Ubwo aheruka mu Rwanda yemeje ko ‘Ntamuntu umurusha gukunda no kubaha abagore b’Abanyafurika’
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Koffi Olomidé yakoreye igitaramo mu Rwanda muri Kigali Convention Centre cyiswe ‘Kigali Count Down’.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ku ikosa yakoze agahohotera umubyinnyi we w’umugore, Koffi Olomidé yavuze ko ntawe umurusha kubaha no gukunda abagore.
Icyo gihe yagize ati " Ni ibyahise, byamaze kurangira, ni ibyavuzwe ariko ngira ngo n’umukobwa yivugiye ko ntamukozeho gusa njye nasabye imbabazi abagore bose ba Afurika, ngira ngo hari n’indirimbo yitwa ‘Mama Forgive’ natangiye gukora mu rwego rwo gusaba imbabazi iraza gusohoka vuba aha gusa nshaka kubamenyesha ko nta muntu ukunda abagore by’umwihariko b’abanyafurika kundusha."
Ubwo yabazwaga niba yari gusaba imbabazi mu gitaramo yagombaga gukorera tariki 31 Ukuboza 2017 muri Convention Centre, Koffi yagize ati " Oya, oya, oya rwose wivuga ngo kutubaha umugore, ibyo nibibi. Ni ikibazo cyabaye byose byarabaye birakurikiranwa byararangiye, rwose ntakuvuga ngo njye sinubaha umugore w’umunyafurika, ikibazo kimwe mu myaka mirongo itatu maze mu mwuga, ikibazo kimwe, kimwe, ni ukuri wivuga ngo sinubaha, byose byaravuzwe kandi byarakemutse, nibikenerwa ko nerekana ko nubaha abagore nzabikora, gusa singombwa ko nzabikora kuko abagore ubwabo barabizi."
Muri 2008 Koffi Olomidé yakubise umunyamakuru anamena Camera ye. Muri 2012 nabwo yakubise ’Producer’ we , akatirwa amezi 6 asubitse. Ubu haribazwa niba na none azakurikiranwa nyuma yo guhohotera umubyinnyi we mu Burundi.











jully jules niyomwunger
birakabij nazahb guhohoter