Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.
Ni imyitozo bakoreye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025. Umukino wa mbere bazakira DID kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium guhera saa yine z’amanywa.
Muri Volleyball nabwo RG izakira DID kuri Petit Satde guhera saa tatu z’amanywa.
RG iri mu itsinda rimwe na Divison ya 4, abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) na DID.
Uyu mwaka iri rushanwa rizakinwa mu mikino ine: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.
Iry’uyu mwaka rizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 rizasozwe tariki 3 Nyakanga 2025.
/B_ART_COM>