Ntibizongere ukundi - Abafana ba Arsenal nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntararama ruherereye mu Bugesera, abafana ba Arsenal baturutse mu bihugu 14 bavuze ko Jenoside idakwiriye kongera kuba ukundi aho ariho hose ku isi.

Gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama babikoze tariki 19 Mata 2025. Mbere yaho bari babanje igikorwa cyo gutera ibiti.

Hakurikiyeho urugendo rwo kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, basobanurirwa amateka y’itegurwa rya Jenoside, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse no kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.

Basobanuriwe uko abatutsi bari bahahungiye bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana batari kugira icyo baba , ariko bakahabicira urw’agashinyaguro.

Bazengurutse urwibutso rwa Ntarama, basoza bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye i Ntarama n’abandi baguye mu Bugesera hafi ya Ntarama.

Iki gikorwa cyakoze ku mutima bamwe muri aba bakunzi ba Arsenal, biyemeza kugeza ubu butumwa ku Isi hose, bagaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kongera kubaho ukundi.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe ukomoka muri Kenya ukoresha amazina ya Gentle Lady, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda hatabayeho kwitonda byaba n’ahandi biturutse mu kubaka umuryango mubi.

Ati “Nkurikije ibyo nabonye hano mu Rwanda n’ibyo numva ahandi, birasaba imbaraga za buri wese mu kubaka umuryango utekanye kandi uzira amakimbirane n’amacakubiri.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo