Kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2025, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etincelles FC 2-1 ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Wari umukino w’umunsi wa 25 wakiriwe na Etincelles kuri Stade Umuganda i Rubavu guhera saa cyenda.
Ku munota wa 33 w’umukino, Biramahire Abeddy nibwo Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya mbere cyar Rayon Sports.
Igice cya Mbere kikirangira, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée n’umujyanama we mu bya Tekinike, Gacinya Chance Denis, bahise bajya mu rwambariro kwibutsa abakinnyi ko urugamba rutararangira.
Ku munota wa 73, Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe neza na Muhire Kevin. Cyahise kiba igitego cya kane Abeddy atsinze muri Shampiyona.
Ku munota wa 90, Umunya-Uganda, Robert Mukogotya, yaboneye Etincelles FC igitego ariko kitari gihagije kuko umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu yatumye ihita isubira ku mwanya wa mbere
n’amanota 53. Irarusha inota rimwe APR FC ya kabiri.
Seninga Innocent utoza Etincelles FC
Fidele(i bumoso) utoza abanyezamu na Rwaka Jean Claude, umutoza mukuru w’agateganyo wa Rayon Sports
I bumoso hari Twagirayezu Thadee, Perezida wa Association Rayon Sports naho i buryo ni Gacinya Chance Denis, umujyanama mu bya Tekiniki muri Rayon Sports
Lorenzo (i bumoso) na Ruvuyanga(i buryo) nibo bogeje uyu mukino kuri Radio Rwanda
I bumoso hari Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, hagati hari Paul Muvunyi, umuyobozi w’urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports nahoi buryo hari Major Gen.Vincent Nyakarundi, Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ari na we ushinzwe imikino muri RDF
Muhirwa Prosper, Visi perezida wa mbere wa Rayon Sports
I bumoso hari Vital wahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports, hagati hari Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports naho i buryo ni Mushimire Jean Claude ushinzwe imishinga muri Rayon Sports
Irambona Eric, umuyobozi mu by’umupira w’amaguru muri Rayon Sports ( Football administrative director)
Biramahire Abeddy agize ibitego 4 muri Shampiyona
I bumoso hari Dr Norbert ukuriye Fan base wa Rayon Sports naho i buryo ni Muhawenimana Claude, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri cya Abbedy
Akanyamuneza kagaragaraga ku bayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abafana nyuma yo kwisubiza umwanya wa mbere
/B_ART_COM>