Heroes Football academy yasuye urwibutso rwa Nyamata rwo mu Karere ka Bugesera mu kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025 ndetse iba ikipe ya mbere ikoze igikorwa nk’iki mu kwibuka ku nshuro ya 31.
Ni igikorwa bakoze nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize babanje guhabwa ikiganiro muri academy yabo iherereye mu Murenge Mayange. Ni ikiganiro cyari cyerekeye uburyo genoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uuhare bafite mu kurwanya iyo ngengabitekerezo baharanira kwubaka ubumwe bwa’banyarwanda no kwumva uruhare bakwiriye kugira muri politike ya ’Ndi umunyarwanda’ kugira ngo bubake hejo hazaza heza kuko aribo igihugu gihanze amaso mu iterambere no kuba urugero rwiza mu kwubaka ubumwe n’ubwiyunge bizabera ayandi mahanga urumuri.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 45, rukaba rubitse amateka menshi agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanamugire Fidele washinze akaba ari n’umuyobozi wa Heroes Football Academy
/B_ART_COM>