KNC yavuze amafaranga binjije ku mukino wa Rayon Sports

Mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino bafitanye na Marines FC ku wa 3, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) yavuze ko biteguye gutahana amanota 3, bakarara ku mwanya wa mbere kuri uwo munsi. Ku byerekeye amafaranga yavuye ku mukino wa Rayon Sports ngo binjije asaga Miliyoni 19 FRW.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 7 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya Gasogi United, KNC yavuze ko biteguye neza umukino wa Marines FC bazakirira i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Ngo ubu ntakibazo na kimwe bagifitanye na Rayon Sports kuko ngo ikipe yose bagirana ikibazo iyo bafitanye umukino. Yasabye abafana ba Rayon Sports kuzaza kubashyigikira bakina na Marines FC ngo bakareba ya kipe (Gasogi United) yabahagamye ariko ngo bakanabereka umukino mwiza batarabona na rimwe.

Yabajijwe umubare w’amafaranga binjije ku mukino wa mbere bakiriyemo Rayon Sports, KNC asubiza ko binjije arengaho gato Miliyoni 19 FRW.

Yakomeje avuga ko kuba barabashije kunganya na Rayon Sports atari bibi kuribo.

Ati " Niba Rayon Sports yarafashe umwanya ikajya mu mwiherero, igakuba inshuro 4 amafaranga ya prime, binyereka icyubahiro baha Gasogi ari nayo mpamvu nshimira abasore banjye uko bitwaye. Wa munota wa 86 nababwiraga ngira ngo mwabonye ko wageze abafana ba Rayon Sports bacitse intege ndetse hari n’abarize. "

Yunzemo ati " Kuri uriya mukino twinjije arengaho gato miliyoni 19 FRW. Niyo mpamvu uriya mukino twawakiriye krui Stade Amahoro. Umukino wa Rayon SPorts uba wihariye haba mu bwitabire ndetse na ambiance nubwo imikino yose iba ari amanota 3. Indi mikino tuzayakirira kuri Stade Regional i Nyamirambo."

KNC yavuze ko amafaranga Gasogi United yinjije kuri uyu mukino angana na 7% by’ingengo y’imari ya miliyoni 168 Frw ikipe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe yateganyije ko amafaranga angana na 20% y’iyi ngengo y’imari ari yo azava ku bibuga.

KNC kandi yakomeje anenga abafana bamwe ba Rayon Sports bavuga ko bazacika ku kibuga kubera ko ngo ikipe yabo itari mu bihe byiza.

Ati " Abo ndabagaya. None se nucika ku kibuga, ikipe izakurahe amikoro ? Ikimbeshehejo ntabwo ari ukubabaza abafana ba Rayon Sports ariko mu kibuga nta Blague. Ejo (ikina na AS Kigali) ndabasaba muzayijye inyuma isubire mu murongo, muyihoze amararira, ndashaka kujya nyitsinda nta bibazo ifite. "

Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije muri Gasogi United

Kwinjira ku mukino wa Gasogi United na Marines FC uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019 saa cyenda z’umugoroba, bizaba ari 1000 FRW, 3000 na 5000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Nshimiyimana Maurice bita Maso yavuze ko abakinnyi be bose bameze neza uretse ngo kapiteni Guy wagize ikibazo ku mukino wa Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo