Ibyishimo bisesuye kuba bafana ba Arsenal nibyo byaranze itangizwa ry’iserukiramuco rya Afurika (Arsenal Africa Fans Festival) rihuza aba bafana ribaye ku nshuro ya gatandatu rikazamara iminsi itatu.
Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu tariki 18 Mata 2025. Ibirori byo kwakira abafana baturutse mu bihugu binyuranye byabereye muri Kigali Universe.
Ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa.
Abandi bari muri ibi birori ni Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare (FERWACY), Ndayishimiye Samson na Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred n’abandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye buri wese gukora igishoboka cyose ngo abakinnyi baturuka mu bihugu byabo bazavemo abakinira Arsenal.
Yagize ati “Turi abafana ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mureke twihe umukoro wo kuzakora igishoboka cyose ngo tuzabone abakinnyi bo mu bihugu byacu bakinira ikipe yacu nziza.”
Aba bafana kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye i Ntarama mu Bugesera, aho bazanatanga inkunga ku kigo cya Aheza Healing and Career Center.
Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na Orion BBC.
Hanateganyijwe kandi ibikorwa by’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.
Hazanaba kandi imikino itandukanye y’ubusabane, aho aba bafana bazanarebana hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town, ku Cyumweru saa 15:00.
Iki gikorwa cyaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Sierra Leone.
Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred na we ni umufana ukomeye wa Arsenal
Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye buri wese gukora igishoboka cyose ngo abakinnyi baturuka mu bihugu byabo bazavemo abakinira Arsenal
Umufana wa Arsenal ukomoka muri Sierra Leone warebye umukino Arsenal yasezereyemo Real Madrid yababwiye uko yiyumvaga ari ku kibuga ikipe ye yatangiyeho ibyishimo bitagira ingano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>