Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2025, Biramahire Abeddy na Mukeshimana Dorothée batowe nk’abakinnyi beza b’ukwezi kwa Werurwe muri Rayon Sports mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Mundi Center.
Ni ibirori byabaye saa mbiri n’igice z’ijoro , byitabirwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Hari Twagirayezu Thadee uyobora Association Rayon Sports, Paul Muvunyi uyobora urwego rukuru rwa Rayon Sports ndetse na Irambona Eric , umuyobozi mu by’umupira w’amaguru muri Rayon Sports ( Football administrative director). Hari kandi abatoza ba Rayon Sports, Rwaka Claude na Ayabonga.
Ku ruhande rw’ikipe y’abagore, yari ihagarariwe na Uwimana Jeanine uyibereye umuyobozi.
Biramahire Abeddy yari ahataniye iki gihembo na Muhire Kevin ndetse na Nsabimana Aimable.
Mu ikipe y’abagore, Mukeshimana Dorothée yari ahataniye iki gihembo na Uwimbabazi Immaculée ndetse na Niyonshuti Emelance.
Uretse itangwa ry’iki gihembo, Skol yanakoreye muri Mundi Center gahunda nshya yo kwerekana imikino ya Champions League. Babimburiye ku mukino ubanza wa 1/2 Arsenal yatsinzwemo 1-0 na Paris Saint Germain.
Mukeshimana Dorothée niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe muri Rayon Sports y’abagore
Biramahire Abeddy niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe muri Rayon Sports
/B_ART_COM>