Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.
Ubwitabire bw’abafana bwari ku rwego rwo hejuru, dore ko yari yakubise yuzuye mu myanya yose yicaramo abantu ibihumbi 45.
Ku munota wa 19 Rayon Sports yahushije uburyo bwari bwabazwe, aho Fall Ngagne yahawe umupira awinjirana mu rubuga rw’amahina, awurenza umunyezamu Pavelh Ndzila wari wasohotse, ariko umupira uca ku ruhande urarenga
Mu gice cya mbere cy’umukino, amwe mu mahirwe akomeye APR FC yabonye yo gutsinda, ni ku munota wa 21, ni Coup Franc yatewe na Niyibizi Ramadhan, umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina yari kuba penaliti.
Ku munota wa 78, Serumogo Ali wagiye mu kibuga asimbuye yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa APR FC Aliou Souané awugaruza ukuboko, gusa umusifuzi Murindangabo Moise yemeje ko Aliou Souane umupira yawukoreye inyuma y’urubuga rw’amahina ahitamo gutanga Coup-franc n’ubwo amashusho agaragaza ko hari mu rubuga rw’amahina, ikaba yagombaga kuba penaliti.
Abafana ba APR FC bari babucyereye
Semanyenzi Joselyne, umwe mu bafana baherekeza APR FC aho yagiye hose
DJ Crush na DJ Briane nibo bacuranze kuri uyu mukino
DC Clement n’umugore we bari bacyereye gufana Rayon Sports
Ntihanabayo Samuel nyiri Ingufu Gin Ltd ari kumwe n’umukobwa we
Intore Masamba ni umwe mu bakomeje gushyigikira Rayon Sports ku mikino yayo
Ntihanabayo Samuel bahimba Kazungu nyiri Ingufu Gin Ltd niwe wakoreye Rayon Sports umwiherero muri Hotel ye Kigali Delight Hotel ndetse yari yemeye gutanga Miliyoni na magana arindwi nk’agahimbazamusyi yari guha ikipe iyo itsinda APR FC
Masevelio Basile, umwe mu bashoramari bafatanyije na Rayon Sports kwitegura ’Derby’ abinyujije mu kwamamaza ibikorwa bya companies ze
Abayobozi ba Rayon Sports bafata ifoto n’umuyobozi w’uruganda rwa Skol ikomeje kuba hafi iyi kipe
Senderi yaririmbye muri uyu mukino
Mu kiruhuko, Rwarutabura yatsinzwe na Rujugiro Penaliti bahaniye Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda
I bumoso hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga naho i buryo ni Adolphe Camarade, umunyamabanga wa FERWAFA
Uretse kuba nyiri uruganda Ingufu Gin yaratanze Hotel ye ngo Rayon Sports ikorerwemo umwiherero, uru ruganda ni bamwe mu bamamaje muri Stade
Muhire Kevin yahembwe ibihumbi magana atanu na Skol nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino
/B_ART_COM>