Arsenal Africa Fans Festival:Abafana ba Arsenal bakomeje kugera mu Rwanda

Abafana b’ikipe ya Arsenal bakomeje kugera mu Rwanda mu iserukiramuco rya Afurika rihuza aba bafana rigiye kuba ku nshuro ya 6.

Iki gikorwa kizwi nka "Arsenal Africa Fans Festival" gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 20 Mata 2025 kizahuriza hamwe abafana barenga 1.000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Afrika. Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Bigango Valentin uyobora itsinda Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw’ubugiraneza, guhura no gusabana n’abafana ba Arsenal baturutse mu bindi bihugu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu yindi gahunda, abafana bazifatanya na Orion BBC mu gikorwa cyo gutera ibiti, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Hazanabaho urugendo rw’ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali nk’aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ahandi.

Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.

Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2018. Kuri iyi nshuro rikazitabirwa n’abafana baturutse mu bihugu birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Namibia.

Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iri jambo ryamamaza igihugu riri ku mwenda w’iyi kipe kuva mu 2018.

Abafana ba Arsenal ubwo bari bageze kuri Hotel Hill Top

Abo mu Rwanda baje guha ikaze abafana baturutse mu bindi bihugu

Abacumbitse muri Hill Top bakomeje kuhishimira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo