Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup yanganyije na USM Alger 1-1 mu mukino ubanza mu yo kwishyura mu matsinda. Umukino urangiye, abakinnyi b’amakipe yombi barwanye.
Rayon Sports yanganyije mu gihe itahabwaga amahirwe kuko yavuye mu Rwanda idafite abakinnyi 5 basanzwe babanza mu kibuga: Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Sefu na Rutanga Eric.
Umukino wahuje amakipe yombi wabereye kuri Stade Mustapha Tchaker i Blida guhera saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 27 anyuze hagati ya ba myugariro ba USM Alger. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.
Mu gice cya kabiri, USM Alger yakoze impinduka zinyuranye ishaka kwishyura igitego ndetse igenda ihusha uburyo bwinshi harimo aho umupira wikubise ku giti cy’izamu ujya hanze. Muri rusange USM Alger niyo yabonye uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego.
Ku munota wa 86 nibwo USM Alger yishyuye igitego gitsinzwe na Med Amine Hamia winjiye asimbuye ku mupira yatsindishije umutwe uvuye mu ruhande rw’ibumoso uhinduwe na Yaya F.
Umukino urangiye, Yannick yagaragaye ashyamirana n’umukinnyi wa USM Alger, havuka imvururu zari ziganjemo abakinnyi ba USM Alger. Kassim Ndayisenga yagaragaye mu baje gukiza Yannick na bagenzi be bari batangiye gusagarirwa.
Akandi gashya kagaragaye muri uyu mukino ni aho abanyamakuru bo muri Algeria bari inyuma y’izamu rya Rayon Sports bagaragaye bamena amazi ku izamu bari inyuma yaryo. Hari mbere gato y’uko igitego cyo kwishyura kijyamo.
Mu wundi mukino wo mu itsinda D, Gor MAhia yatsinze Young Africans 3-2. Byatumye Gor Mahia ihita iyobora itsinda n’amanota 8 inganya an USM Alger. Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 3 naho Young Africans igumana inota 1.
Kugira ngo Rayon Sports ibashe gukomeza, birasaba ko yatsinda imikino 2 isigaje gukina, Gor Mahia ikaba yatsindirwa muri Algeria na USM Alger.
Imikino Rayon Sports isigaje:
Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Young Africans
Ku itariki 19 Kanama 2018 USM Alger izaba nayo yagiye i Dar Es Salaam gukina na Young Africans umukino wo kwishyura. Uretse umukino Rayon Sports izasorezaho yakira Young Africans , USM Alger izasoza yakirira Gor Mahia muri Algeria.
11 USM Alger yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yakinishije kuko itigeze isimbuza
Ku munota wa 86 nibwo USM Alger yabonye igitego cyo kwishyura
karenzi
Byose ni Imana, namwe banyamakuru mudutije imbaraga, ntimukajye muhora muri muri nyituzatsinda gusa, ngirango amateka yakwiyandika kurenzaho
######
Ntako batagize rwose,ni abo gushimirwa
Mibambwe
Ntago abarabu wabatsinda ngo baguhereze ni abanyamahane cyane gusa congz kuri rayon yacu ntako itagize