Ubwo bari mu iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika (Arsenal Africa Fans Festival), abafana b’iyi kipe yo mu Bwongereza baturutse mu bihugu 14 bishimiye gutera ibiti muri gahunda yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.
Ni igikorwa bakoreye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama tariki 19 Mata 2025. Ni igikorwa bakoze bafatanyije na Orion BBC.
Uretse ubuyobozi bw’abafana batandukanye ba Arsenal muri buri gihugu cyitabiriye iri serukiramuco bari bitabiriye iki gikorwa, banakiriwe ndetse banafatanya n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette.
Iri serukiramuco ryatangiye tariki 18 Mata rigasozwa tariki 20 Mata 2025, ryaranzwe n’ibikorwa binyuranye aho aba bafana banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatitsi ruherereye i Ntarama mu Bugesera, banatangiza televiziyo izajya inyuzwaho ibiganiro byo kurwanya ihungabana.
Si ibyo gusa kuko banakoze ibikorwa by’ubukerarugendo bwabere muri Kigali, aho bazaye Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice ndetse basoza barebana umukino Arsenal yanyagiyemo Ipswich Town 4-0.
Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’ibihugu birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Sierra Leone.
Abafana bagera muri 600 baturutse mu bihugu 14 nibo bitabiriye iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2018
Gutera ibiti biri muri gahunda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Abafana ba Arsenal barabyumva cyane ndetse iri muri gahunda bari bashyize mu zaranze iserukiramuco ryabahuje nk’abafana bayo muri Afurika
Abafana ba Arsenal baturutse muri Kenya bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Innocent Habyarimana bahimba Di Maria wakinnye mu makipe atandukanye mu cyiciro cya mbere na we ni umufana wa Arsenal
Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin afatanya na Visi Meya, Yvette Imanishimwe gutera igiti
Baturutse mu bihugu bitandukanye. Uyu ni Louis waturutse muri Zimbabwe
/B_ART_COM>